Kuri uyu wa mbere tariki 28 Mata 2025 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Guinee Bissaou.

Mu biganiro abakuru b’ ibihugu byombi bagiranye bagarutse ku gushimangira umubano n’ bufatanye bisanzwe hagati y’ ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’ Afurika n’ Isi muri iki gihe, muri rusange.
Guinea Bissaou isanzwe ari Igihugu cy’ inshuti cy’ U Rwanda ndetse uyu mukuru w’ iki gihugu yaherukaga gusura U Rwanda ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga manda nshya muri Nyakanga 2024.
Umukuru w’ U Rwanda kandi nawe yaherukaga gusura Guinee Bissaou mu 2023. Icyo gihe Perezida Kagame akaba yaranambitswe umudali w’ icyubahiro na mugenzi we Embaló.
Umudali Umukuru w’ Igihugu yambitswe akaba ari uw” icyubahiro witirwe Intwali y’ icyo gihugu cya Guinea Bissaou, Amilcar Cabra.

U Rwanda na Guinea Bissaou kandi binasanganywe umubano ushingiye kuri za Ambasade, aho uhagarariye U Rwanda muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’ Afurika ubu ari Bwana Bizimana Festus ufite icyicaro muri Senegal.
Ni mu gihe kandi intumwa ya Guinea Bissaou mu Rwanda ari Bwana Ibraima Sano, ufite icyicaro I Addis Ababa muri Ethiopia