Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatandatu tariki 6 Nzeri 2025 yakiriye intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt, n’umukinnyi wa filimi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Michelle Yeoh Todt.
Aba bombi bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Karere ka Musanze ku wa 5 Nzeri 2025. Michelle Yeoh asanzwe anafasha kwamamaza ibikorwa by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).
Jean Todt, ukomoka mu Bufaransa, azwi cyane mu mukino wo gusiganwa ku modoka, aho yayoboye Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino (FIA) kuva mu 2009 kugeza mu 2021. Ni nawe wari uyoboye mu bihe byayo byiza ikipe ya Ferrari, ubwo Michael Schumacher yegukanaga ibihembo bikomeye byo gusiganwa ku modoka. Kuva muri Mata 2015, Todt ni intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Michelle Yeoh, umugore we, ni umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi cyane ku Isi. Yagaragaye muri filimi nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians ndetse na Everything Everywhere All at Once yamuhesheje igihembo cya Oscar mu 2023. Uyu mugore ukomoka muri Malaysia afatwa nk’ikiraro cyafunguye inzira ku bakinnyi b’Abanyasia muri Hollywood, kandi yagiye ashyirwa mu rwego rw’abantu bafite ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.