Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jack Ma washinze Alibaba Group hamwe na Jerry Yang uri mu bashinze Yahoo bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya.

Jack Ma na Jerry Yang bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo mu irushanwa rya ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza muri Afurika, Africa’s Business Heroes, riri kuba ku nshuro ya karindwi.
Ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa bitanga icyizere, aho icumi ba mbere bagabana inkunga ya miliyoni 1,5 z’amadolari.

Uyu mwaka, abarenga ibihumbi 32 nibo biyandikishije kugira ngo bahatane muri ABH. Ni ubwa mbere habayeho ubwitabire bugeze kuri uyu mubare kuva iri rushanwa ryabaho.










