Kuri uyu wagatatu tariki 27 Kanama 2025 Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Daniel Francisco Chapo, Perezida wa Mozambique waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro mu muhezo, byerekeye ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique mu nzego zitandukanye.
Perezida Chapo yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama, yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yasobanuriye itangazamakuru ko uruzinduko rwa Perezida Chapo mu Rwanda rugamije ubufatanye mu nzego zirimo umutekano n’ubukungu.
Yagize ati “Byiyongera ku birebana na politiki n’umutekano, uruzinduko rwa Perezida kandi rureba no ku rwego rw’ubukungu. Hateganyijwe inama n’abashoramari barimo abahagarariye urwego ruteza imbere ishoramari.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko nyuma y’ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi, kuri uyu wa 27 Kanama hateganyijwe inama ihuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’u Rwanda na Mozambique, irebana n’ubufatanye.

Biteganyijwe ko Perezida Chapo asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, azaganira kandi n’abashoramari bo mu Rwanda, asure icyanya cyahariwe inganda i Masoro ndetse azanahura n’ abanya Mozambique baba mu Rwanda
Uruzinduko rw’ uyu mukuru w’ igihugu mu Rwanda rukazasozwa n’ikiganiro azagirana n’abanyamakuru