BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AU n’Umunyamabanga Mukuru wa IPU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, yakiriye abayobozi bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU), Martin Chungong.

Martin Chungong ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali rwatangiye ku wa 12 Ukwakira 2025. Kuza kwe kwakiriwe na Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline, ndetse na Senateri Cyitatire Sosthène, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali.

IPU, yashinzwe mu 1889, igamije guhuza Inteko zitandukanye z’Isi mu biganiro bigamije gukemura ibibazo mpuzamahanga, guteza imbere demokarasi, kongerera ubushobozi inzego z’amategeko no gushimangira ubufatanye. Inteko Rusange yayo ya 145 yabereye i Kigali mu Ukwakira 2022, aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakomeje kugira uruhare rugaragara muri gahunda zayo zirimo izo guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere.

Mu bandi bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Ambasaderi Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage, hamwe na Dr. Delese Mimi Darko, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Imiti (AMA).

Perezida Kagame, uzwi nk’umwe mu bayobozi baharanira guteza imbere inzego z’ubuzima muri Afurika, yaganiriye n’aba bayobozi ku mikorere ya AMA, ikigo gifite icyicaro i Kigali, ndetse no ku buryo cyarushaho gufasha ibihugu bya Afurika mu guteza imbere ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.

AMA yatangiye imirimo yayo mu 2021, ifite inshingano zo gukorana n’inzego z’ibihugu na za kaminuza mu kugenzura ubuziranenge, gufasha mu magerageza y’ibikoresho by’ubuvuzi, no gushyigikira ibikorwa byo gukora ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika. Ikigo kandi gifasha mu guhererekanya amakuru hagati y’ibihugu ku byerekeye ibikoresho cyangwa imiti itujuje ubuziranenge, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts