Perezida w’ U Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko mu Bufaransa aho yakiriwe na mugenzi we w’ icyo gihugu Emmanuel Macron.
Mu biganiro abakuru b’ ibihugu byombi bagiranye, bagarutse ku mubano w’ U Bufaransa n’ U Rwanda, ibibazo byugarije Isi muri rusange ndetse n’ iby’ umutekano mu karere k’ ibiyaga bigari U Rwanda ruherereyemo.
Ni ibiganiro byabereye i Paris muri Champs Élysée , ingoro y’ Umukuru w’ icyo gihugu.
Abakuru b’ ibihugu byombi bahuye mu gihe n’ubundi u Bufaransa ari kimwe mu bihugu biri kugira uruhare mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC kugira ngo umwuka mubi uveho.
Umukuru w’ Igihugu cy’ U Rwanda Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu Ukwakira 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya Francophonie. Icyo gihe na bwo yahuye na Perezida Emmanuel Macron ndetse bagiranye ibiganiro bigaruka ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.