Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar, aboneraho no kumugezaho ubutumwa bwo bwo kwifatanya nawe ndetse n’Abanyarwanda bose nyuma y’igitero giherutse kugabwa na Israel kuri icyo gihugu.
Perezida Kagame yashimiye Qatar ku ruhare rwayo mu bikorwa by’ubuhuza bigamije gukemura amakimbirane atandukanye hirya no hino ku Isi, harimo n’ayo mu karere k’ibiyaga bigari.

Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko muri Qatar kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro ku mbuga nkoranyambaga. Yageze muri icyo gihugu nyuma y’iminsi mike cyigabweho igitero na Israel ku wa 9 Nzeri, iguteo cyari kigamije kwivugana abayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha.

Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, mbere yo kugirana ibiganiro na Emir wa Qatar.
Nyuma y’ibi bitero, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ibyamagana, ivuga ko ari ukurenga ku mahame agenga imibanire y’ibihugu no gushyira Isi mu kaga ko kubaho itagendera ku mategeko.
U Rwanda rwanashimangiye ko Qatar ikwiriye gushimirwa uruhare igira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi. Ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse ibyo, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho yashyizemo miliyoni 780$. Biteganyijwe ko nicyuzura neza kizajya cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.









