BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yaganiriye na Massad Boulos

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos, bigaruka ku rugendo rwo kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugira ubushake n’umuhate wo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye no guteza imbere umutekano mu karere.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Massad Boulos n’ intumwa yari ayoboye

Massad Boulos yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2025, aho yahuriye na Perezida Kagame mu biganiro byabaye intangiriro y’umuhate mushya wo gushakira umuti ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi biganiro byaje gukurikirwa no gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera za Nzeri, Boulos yongeye guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe , bagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, harimo gukurikiza gahunda z’umutekano no gufata ibyemezo bigamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu Karere.

Yagize ati: “Twanaganiriye kandi ku gukemura ibibazo byihutirwa by’ubutabazi byugarije abaturage bagizweho ingaruka n’intambara. Dusuzumye n’imishinga ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere, irimo ibijyanye n’ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranyamipaka. Ibi bizubakira amahoro ku nyungu z’ubufatanye n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Massad Boulos bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye mu gushaka ibisubizo by’igihe kirekire ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hibandwa ku bufatanye, amahoro n’iterambere rirambye nk’inkingi y’amahoro arambye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts