BREAKING

AmakuruKwibukaPolitiki

“Nta Munyarwanda uzongera gupfa nko muri Jenoside, tuzarwanya ko byongera kubaho” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibyago bikomeye u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera kubaho ukundi, ashimangira ko Abanyarwanda bose bafite inshingano yo kubirwanya, kuva ku muto kugera ku mukuru.

Ii Umukuru w’ Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2026, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batandukanye.

Ubuhamya bukomeye bwagaragaje ubunyamaswa bwaranze Jenoside

Mbere y’ijambo rye, hatanzwe ubuhamya bwa Ngiruwonsanga Théoneste, warokotse Jenoside, wavuze inkuru ziteye agahinda ku byo yiboneye mu 1994.

Yagaragaje uburyo ku wa 12 Mata 1994, yabonye umwe mu Batutsi witwaga Bahati Enock yicirwa muri Cyangugu, Interahamwe zikamwica mu buryo bw’indengakamere, zimukuramo umutima zikawurya zivuga ko ubwenge yari afite budakwiye gupfa ubusa.

Yavuze kandi uburyo hari ubwo bahungiraga muri Kiliziya, Interahamwe n’ ubundi zigakomeza kwicirayo abantu bari bahahungiye, ndetse we ubwe akabura uko agira, akanyura mu bihe by’akababaro gakabije birimo gukururwa mu mirambo, ndetse n’ ibindi biteye agahinda n’ ubwoba bwinshi

“Aya mateka ntashobora guhindurwa” Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko ubu buhamya n’ubundi bwose bwatanzwe bushingiye ku kuri kudashidikanywaho, anenga abagerageza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abaturuka hanze y’u Rwanda.

Yagize ati:
“Abafite uko babihakana bafite akazi gakomeye cyane. Guhindura amateka nk’aya si ibintu byoroshye kuko ukuri kurigaragaza.”

“Ntawe uzongera gupfa kabiri”

Mu butumwa bukomeye, Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, ko n’Abanyarwanda ubwabo biteguye kuyirwanya uko byagenda kose.

Yagize ati:
“Ntawe uzongera gupfa nk’uko byagenze. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Nubigerageza azakwica mbere y’uko umwica.”

Yakomeje agaragaza ko n’igihugu ubwacyo kitazemera gusubira inyuma mu mateka yacyo:
“U Rwanda ntiruzapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka.”

Kwibuka nk’isoko y’imbaraga n’ubumwe

Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka bifite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yashimangiye ko abarokotse Jenoside ari isoko y’imbaraga igihugu kivomamo ubumuntu n’icyizere cy’ejo hazaza.

Ati:
“Ku barokotse mwese, mumenye ko mutari mwenyine. Turi kumwe igihugu cyose.”

Ukuri kwa Jenoside kwemejwe n’amategeko mpuzamahanga

Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’inkiko zirimo Gacaca mu kugaragaza ukuri kwa Jenoside, ndetse n’inkiko mpuzamahanga zemeje ibyaha ku bayigizemo uruhare.

Yibukije kandi ko mu 2018, Umuryango w’Abibumbye wemeje inyito nyayo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”, nubwo hari abakomeje kuyobya abandi bashaka kugoreka amateka.

Impungenge ku mvugo z’urwango

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko n’ubu hari impamvu zo gukomeza kuba maso, cyane cyane ku mvugo z’urwango zishobora kongera guteza ibyago.

Yibukije ko mbere ya 1994, ibimenyetso bya Jenoside byari bihari ariko bikirengagizwa, harimo imyitozo yahabwaga Interahamwe, kwinjiza intwaro no gutegura urutonde rw’abagombaga kwicwa.

Yakomeje ati:
“Amateka atwereka ko amahano atangira buhoro, akagenda yiyongera igihe abantu bayirengagije.”

Ubutumwa bwo guharanira ejo hazaza heza

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubutabera, anabibutsa ko bafite inshingano yo kurinda ibyo bamaze kugeraho.

Yashoje ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazigera isubira mu Rwanda, kuko Abanyarwanda biyemeje kuyirwanya no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’igihugu cyabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts