Ku mugoroba wo kuri uyu wambere tariki 28 Nyakanga 2025 Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court.
Zaria Court ni inzu y’ imyidagaduro, Sport, amaguriro ndetse na Hotel yuzuye i Remera mu mujyi wa Kigali.
Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yubatswe na Masai Ujiri, ikaba yaruzuye itwaye Miliyoni 25 z’ Amadolari y’ Amerika (asaga Miliyari 36 z’amafaranga y’ u Rwanda)

Umuhango wo kuyifungura ku mugaragraro kandi witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Amadou Gallo Fall Umuyobozi wa Basketball Africa League, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Umukire wa mbere muri Afurika Aliko Dangote, Umuyobozi wa RDB Jean Guy Africa na Andrew Feinsten Umuyobozi mukuru wa Zaria Group
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gufungura Zaria Courts ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wayo Andrew Feinsten, yashimiye Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bagize uruhare ngo Zaria Court yubakwe i Kigali.
Ati “Umushinga nk’uyu utangirana n’icyerekezo. Icyo cyerekezo gitangirana namwe Perezida Kagame hamwe nawe Masai, iyo bitaba icyerekezo cyanyu ntabwo iyi Zaria Court yari kubaho.”

Masai Ujiri nyiri Azaria Court mu ijambo rye yagaragaje uko Siporo ari uburyo bwo kuruhuka, kurushanwa no gukora ubucuruzi.
Yagize ati “Murabona iki kibuga? Iki kibuga gihuza abaturage, murabona aha hantu? Aha hantu hakora indangagaciro. Ibi byose bizana ubukungu ariko ntabwo tubyumva bihagije muri Afurika.”
Yakomeje ati: “Guhabwa aya mahirwe yo kubaka umujyi wa siporo, guhera kuri Arena, nyuma Stade, ndetse n’ikindi kibigaburira byose, ku buryo wagura imyenda ya siporo hano, ukaba wagura ’ice cream’, abana bacu bagakinira muri kiriya kibuga, ukaba warara hano muri hoteli, ukajya hejuru ku gisenge, ukajya muri gym, izi ni imbaraga za siporo n’uburyo ishobora kuduhuriza hamwe.

Ku ruhande rwe Perezida Kagame muri uyu muhango yavuze ko nyuma yo kubona adashobora gukora siporo nk’uwabigize umwuga, yahisemo gushyigikira abayishoboye ku buryo igirira akamaro abantu bose.
Ati “Mu buzima bwanjye, ubwo nari umwana, by’umwihariko nkura nk’abakiri bato uyu munsi, twanyuze mu bibazo, ingorane z’ubuzima n’ibindi. Nize ikintu kimwe, ntabwo nari umuntu ukora siporo ku gipimo runaka no kugeza ubu ntabwo mfite ibitekerezo byiza byo gukora ubucuruzi n’ibindi, hari ibintu byinshi ntashoboye.”
“Ariko namenye ko hari icyo nshobora gukora kandi icyo cyari ukubasha gushyigikira abandi mu byo bashobora gukora. By’umwihariko mu mwanya wanjye, nabonye ko niba ntashobora gukora ubucuruzi, nshobora gushyigikira ababishoboye kubikora, nkaborohereza kubikora bikagenda neza, bikarangira njye n’abandi tubyungukiyemo.”

Inyubako ya Zaria Court igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, restaurants zitandukanye, amaguriro, Studio z’ ibiganiro bya Television, gym n’ ibindi.
Iherereye neza ahahoze ibiro bikuru by’ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima (RBC) mu nkengero za Stade Amahoro. Imirimo yo kuyubaka ikaba yaratangiye muri Kanama 2023
Amwe mu yandi mafoto yo mu muhango wo gufungura Zaria Court
