Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025 Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algérie ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y’Umukuru w’ki gihugu, El Mouradia Palace, ndetse abayobozi bombi bakazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Ku munsi wa mbere w’ uru ruzinduko, Umukuru w’ Igihugu cy’ U Rwanda akaba yasuye akanashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algeria.
Uru rwibutso rwa Maqam Echahid rukaba rwarashyizweho nk’ahantu ho kwibukira no guha icyubahiro abaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria.
Ni itambara yamaze imyaka umunani guhera mu Ugushyingo 1954 kugeza muri Nyakanga 1962. Aho ari yo yashyize iherezo ku bukoroni bw’ imyaka 130 bw’u Bufaransa muri Algeria.

Perezida Kagame kandi Azanasura Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya ‘Artificial Intelligence and Data Science’.
Algeria n’ U Rwanda bisanganywe ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga yo. Urugero ni mu mwaka w’amashuri 2016/2017 aho iki gihugu cyahaye buruse abanyeshuri 25 b’ U Rwanda.
Mu bijyanye n’ imikino kandi ibihugu byombi bifitanye ubufatanye, dore ko n’ ubu ikipe y’ igihugu Amavubi iri muri Algeria aho ifitanye imikino ya gicuti n’ iy’ iki gihugu. Ni imikino ibiri yombi izabera muri Algeria muri uku kwezi.

Bikaba binateganyijwe kandi ko no muri uru ruzinduko Perezida Kagame arimo, ibihugu byombi bizashyira umukono no ku yandi masezerano mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame akaba ari urwa kabiri agiriye muri Algérie. Urwa mbere yarukoze mu 2015.
Algeria n’ U Rwanda bifitanye umubano unashingiye kuri za ambassade aho mu Ukuboza 2023, Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.