BREAKING

Politiki

Perezida Doumbouya wa Guinee ategerejwe mu Rwanda.

Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea azagirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025, rugamije gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinee

Ibi ni ibyatangajwe n’Ibiro bye kuri uyu wa 30 Mata 2025, bivuga ko nyuma yo kwitabira irahira rya Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora Gabon, azahita akomereza i Kigali mu ruzinduko rugamije ubushuti.

Général Mamadi Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 mu irahira rya Perezida Kagame, mu gihe ku wa 25 Mutarama 2024 na bwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe Gen Mamady Doumbouya, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yagiriye igihugu cye n’ubuyobozi bwacyo, avuga ko azakora ibishoboka byose umubano w’ibihugu byombi ugakomeza gutera imbere.

UbwoGénéral Mamadi Doumbouya, yakirwaga na Perezida Kagame

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinée Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2024, Perezida Kagame na we yagiriye urundi ruzinduko muri Guinea-Conakry, rwabaye urwa kabiri yagiriye muri icyo gihugu kuva Gen Doumbouya yafata ubutegetsi.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Guinee akakirwa na mugenzi we Général Mamadi Doumbouya,

Icyo gihe, Perezida Doumbouya yashimiye Kagame ku bw’imiyoborere myiza yahinduye isura y’u Rwanda rwanyuze mu bihe by’umwijima, ruba igihugu gitekanya, cy’intangarugero ku ruhando mpuzamahanga.

Doumbouya, ashingiye ku muvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho n’imiyoborere myiza rufite, agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’icyitegererezo kandi buri gihugu cyakwifuza.

Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinee

Ubwo yaherukaga mu Rwanda, Gen Doumbouya, yashimiye Perezida Kagame ati “Uri umwe mu baperezida bateye intambwe baza iwacu, mwatugiriye icyizere kandi nizeye ko mutibeshye. Abaturage ba Guinnée hamwe na guverinoma tuzakora ibishoboka byose dushimangire ubutwererane bwacu mu nzego z’ihererekanyamakuru, ibikorwaremezo n’ubwikorezi.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts