BREAKING

AmakuruPolitiki

Pasiporo y’ U Rwanda yageze ku mwanya wa 73 mu zikomeye ku Isi

Pasiporo y’u Rwanda yageze ku mwanya wa 73, ivuye k’uwa 76 mu zikomeye ku Isi, kuko uyifite ashobora kujya mu bihugu 63 adasabwe Visa.

Ni amakuru agaragara ku rutonde ngarukamwaka rwa The Henley Passport Index, rugaragaza uko Pasiporo z’ibihugu ziba zihagaze mu mwaka runaka.

Urutonde rw’uyu mwaka rugaragaza ko Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 73 ku Isi. Uyifite ashobora kujya mu bihugu bitandukanye adasabwe Visa birimo Qatar, Singapore, Bahamas, Angola, Barbados, Ibirwa bya Comores, Indonesia, Jordan, Maldives na Philippines.

Igihugu giherutse gukuriraho u Rwanda ni Antigua and Barbuda, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa 18 Nyakanga 2025.

Pasiporo y’u Rwanda yaherukaga uyu mwanya wa 73 mu 2006, ni nawo mwiza yagize mu mateka. Mu 2007 yari iri ku mwanya wa 75, mu 2008 no mu 2009 igera ku wa 78. Mu 2010 yageze ku mwanya wa 87, umwaka wakurikiyeho iba iya 91.

Umwanya mubi Pasiporo y’u Rwanda yagezeho ni uwa 92, hari mu 2015.

Muri rusange Pasiporo yaje ku mwanya wa mbere ni iya Singapore, yakurikiwe n’iy’u Buyapani, Koreya y’Epfo, Denmark, Finlande n’u Bufaransa.

Ku mwanya wa nyuma haje Pasiporo ya Afghanistan, yabanjirijwe n’iya Syria, Iraq na Yemen.

U Rwanda rwageze kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu 2024, rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu byoroshya urujya n’uruza kuri uyu mugabane binyuze mu gukuriraho Visa Abanyafurika cyangwa koroshya inzira banyuramo ngo bayibone

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts