BREAKING

AmakuruPolitiki

Pan African Movement -Rwanda yashyizeho abayobozi bashya

Umuryango uharanira kwihuza no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement Rwanda: PAM Rwanda) washyizeho abakomiseri 21 bashya bagize Inama Nkuru y’Ubuyobozi bwayo, biyemeza kwegereza uwo muryango urubyiruko no kongera abanyamuryago.

Ni amatora yabereye mu nama nyunguranabitekerezo ya PAM Rwanda yabaye ku wa 29 Nyakanga 2025.

Aje akurikira andi yabaye muri Gicurasi 2025. Yari ay’abagize biro ya PAM Rwanda yasize Musoni Protais yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango.

Pan African Movement -Rwanda yashyizeho abayobozi bashya

Abo bayobozi bose bazatangira inshingano ku itariki 1 Nyakanga 2025 bazimaremo imyaka itatu.

Umunyamabanga Mukuru wa PAM Rwanda, Nyiragwaneza Athanasie yavuze ko muri iyo myaka itatu hazibandwa ku nkingi zirindwi zirimo kongerera imbaraga abahagarariye PAM Rwanda mu midugudu yose no mu mashuri baherutse gushyirwaho ndetse no kongera umubare w’abanyamurango.

Harimo kandi gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibibazo bijyanye no kwihuza kwa Afurika bigihari ngo bishakirwe umuti, kwimakaza imibanire na PAM mu Karere n’ibindi.

Abakomiseri 21 batowe harimo abasanzwe bazwi mu zindi nshingano nka Rutaremara Tito, Dr. Mulefu Alphonse, Amb. Karega Vincent, Amb. Mutaboba Joseph, Rushingabigwi Jean Bosco, Amb. Nkurunziza Williams n’abandi batandukanye.

Tito Rutaremara ni umwe mu Bakomiseri batowe

Tuyishimire Chantal uri mu bakomiseri batowe yagarutse ku byo bagiye kwitaho muri iyi myaka itatu iri imbere.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda ishaka ko twajya dukemura ibibazo ariko dufite amakuru atuma tubyumva tukabisobanukirwa tugashaka ibisubizo ku rwego rwa PAM Rwanda. Dushaka kandi kwita ku bijyanye n’ubukungu by’umwihariko Isoko Rusange rya Afurika ku buryo bituma ubunyafurika tubwiyumvamo.”

Yagaragaje kandi ko kwegera urubyiruko biri mu byo bazibandaho.

Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda, Musoni Protais yavuze ko ibibazo bikizitiye Afurika ku kwigira bishingiye ku by’Abanyafurika ubwabo ndetse n’ibyo baterwa n’abandi.

Musoni Protais, Umuyobozi wa Pan African Movement -Rwanda

Ati “Abasesenguye basanze harimo ibyo twifitemo ubwacu n’ibyo duterwa n’abandi. Ibibazo twifitemo ubwacu bishobora kuba bishingiye ku mbaraga nke za muntu, mikoranire yacu n’imikorere y’inzego zitandukanye mu myumvire mu mikorere no mu mikoranire.”

Yavuze ko ari ko hari n’ibisubizo bishingiye ku myumvire Abanyafurika bakwiye kwishakamo.

Pan African Movement yashinzwe mu 1946 nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi u Rwanda ruyinjiramo mu 2015.

Ubu yahawe intego yo guhindura imitekerereze y’Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda yo kugira Afurika Umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts