BREAKING

Imikino

Obadiah Noel yahawe Ubwenegihugu bw’ U Rwanda

Umukinnyi wa Baskeball ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Obadiah Noel usanzwe ukinira APR BBC, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram ahajya ubutumwa bw’amasaha 24, uyu mukinnyi yasangije abamukurikira indangamuntu y’u Rwanda yahawe, avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda.

Obadiah Noel yahawe Ubwenegihugu bw’ U Rwanda

Team Manager wa APR BBC, Zigirinshuti Daniel yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yahawe ubwenegihugu abusabye ubuyobozi.

Yagize ati: “Yabisabye ubuyobozi bumufasha kububona. Hakurikijwe rya tegeko rivuga ku impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu.”

Ubutumwa Obadiah Noel yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Ubusanzwe itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008 rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

Obadiah Noel asanzwe ari umukinnyi wa APR BBC

Uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Guhabwa ubwenegihugu kandi byaciye amarenga ko Obadiah wahimbwe Mutabazi kubera amanota akunda gutsinda yo mu minota ya nyuma, azakinira Ikipe y’Igihugu.

U Rwanda ruzitabira Igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola hagati ya tariki 12 na 24 Kanama 2025.

Obadiah Noel ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri APR BBC

Obadiah Arthur Noel ni umusore w’imyaka 26 wavukiye i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yageze mu Rwanda mu 2024 ubwo yari yitabiriye imikino ya BAL mu 2024 ndetse kuva ubwo benshi ntibashidikinya ku mpano ye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts