BREAKING

Amakuru

Nyamasheke: Umunani bapfuye bagwiriwe n’ urukuta rw’ahari kubakwa urugomero

Mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye y’urukuta rwagwiriye abari mu mirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, yahitanye abantu umunani abandi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo urukuta rwubakwaga kuri uru rugomero rwaguye bitunguranye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zahise zihagera gufasha abakomeretse no guhumuriza abaturage.

Uru rugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera binyuze muri HYDRONEO-DNG Rwanda, imirimo yo kurwubaka ikaba igeze ku kigero cya 70%. Biteganyijwe ko nirwuzura ruzatanga umuriro wa 0.909 MW, uzacanira ingo zisaga ibihumbi 15.

Imirimo y’uru rugomero imaze guha akazi abaturage basaga 800, ibafasha kwiteza imbere. Inzego z’ibanze n’ubuyobozi bw’akarere zikaba zisaba abaturage kuzabungabunga ibi bikorwa remezo kuko ari ibyabo kandi bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts