Mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025, ikipe ya Inter Milan yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo gusezerera FC Barcelona mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wa UEFA Champions League, iyitsinze 4-3 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Giuseppe Meazza i Milan, igera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri.
Nyuma yo gutsinda umukino ubanza i Barcelone ibitego 3-2, Inter yaje kwerekana ishyaka n’ubuhanga budasanzwe imbere y’abafana bayo, itsinda igiteranyo cy’ibitego 7-6 mu mikino yombi. Kapiteni Lautaro Martínez yafunguye amazamu ku munota wa 21, mbere y’uko Hakan Çalhanoğlu yinjiza penaliti y’igitego cya kabiri ku munota wa 45+1. FC Barcelona yagarutse mu mukino ibifashijwemo na Eric García, Dani Olmo na Raphinha bayitsindiye ibitego bitatu byatumye iminota isanzwe irangira ari 3-3, binganya ibitego 6-6 mu mikino yombi.
Iminota y’inyongera ni yo yahaye Inter amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma, ubwo Francesco Acerbi yatsindaga igitego cy’ingenzi ku munota wa 90+3, mbere y’uko Davide Fratessi ashyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 99, ku mupira w’umunyezamu Mehdi Taremi na Marcus Thuram bateye icyuho mu bwugarizi bwa Barça.

Inter izahura n’izakomeza hagati ya Paris Saint-Germain na Arsenal, zirisobanura kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi kuri Stade ya Parc des Princes, mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 31 Gicurasi 2025 kuri Allianz Arena i Munich mu Budage.
