U Rwanda rwakiriye Gasana François alias Dusabe Frank ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakiriwe kuri uyu wa Gatanu, aho yoherejwe na Norvège, igihugu yari amazemo igihe.
Kuri uyu wagatanu tariki 8 Kamena 2025, Igihugu cya Norvège cyohereje mu Rwanda Gasana François ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gasana François wanakoreshaga amazina ya Frank Dusabe yavutse mu 1972, avukira mu Kagali ka Gitabage, Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari mu Karere ka Ngororero akaba yari n’umunyeshuri muri Ishuri Ryisumbuye rya Save. Yoherejwe kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda.
Gasana yafatiwe mu Mujyi wa Oslo mu Ukwakira 2022, nyuma y’iperereza Ishami rya Polisi ya Norvège rishinzwe Ubugenzacyaha (Kripos) ryari rimaze igihe kinini rimukoraho.
Muri Nzeri 2023, Urukiko rwa Oslo rwanzuye ko Gasana yoherezwa mu Rwanda, gusa aza kujurira. Muri Mata 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko yoherezwa mu Rwanda.
Yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga, muri Kamena 2024 na rwo rwemeza ko yoherezwa mu Rwanda, icyemezo cyashimangiwe na Minisiteri y’Ubutabera muri Gashyantare 2025 ndetse n’Inama y’Abaminisitiri.
Leta ya Norvège isobanura ko kohereza abakekwaho ibyaha nka Gasana biri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo gukumira no kurwanya Jenoside.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yashimiye Norvège kubera kohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turashimira uburyo iki gihugu cyohereje Gasana Francois, twakoze inyandiko dusaba ko yakoherezwa mu Rwanda mu 2017. Ni igikorwa cyiza cyane tubona ko kigaragaza ubufatanye mu butabera no kugaragaza ko Norvège itazihanganira ko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihisha mu gihugu cyabo.”
Nkusi yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasana yari umunyeshuri ariko uruhare rwe rugaragara mu bikorwa yakoze mu cyahoze ari Komini ya Kivumu muri Murambi.
Yavuze ko Gasana yagize uruhare kuko ubwe yiyiciye umwana w’Umututsi amuteye igisongo ndetse agira n’uruhare mu gushishikariza abandi gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Si ubwa mbere Norvège yohereza mu Rwanda ushinjwa gukora Jenoside, dore ko no mu 2017, Norvège yohereje Bandora Charles kuri ubu uri gukora igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside.