BREAKING

Imikino

Nigeria yatsinze Amavubi 1-0 mu gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi 2026

Nigeria yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu gushaka itike y’ igikombe cy’ Isi 202

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Umukino watangiye utuje amakipe yombi yigana, ari na yo mpamvu uburyo bw’ibitego bwari buke. Ku munota wa 33, rutahizamu Victor Osimhen yagize imvune, asimburwa na Cyriel Dessers. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Nigeria yiharira umupira ariko Amavubi akayibera ibamba.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Frank Onyeka yasimbuwe na Tolu Arokodare, maze ku munota wa 51 uyu rutahizamu atsinda igitego cyatanze intsinzi. Nyuma y’iminota itatu, umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yahaye umwanya Kwizera Jojea asimbura Omborenga Fitina.

Nigeria yakomeje gusatira cyane, ariko umunyezamu Ntwari Fiacre na Kavita Phanuel barokora Amavubi inshuro ebyiri zikomeye. Ku munota wa 77, Nshuti Innocent yasimbuwe na Biramahire Abbedy, Amavubi batangira gutinyuka gusatira ariko ntibashobora kubona inzira y’igitego.

Umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda igitego 1-0. Iyi ntsinzi yahise iha Nigeria umwanya wa gatatu n’amanota 10, mu gihe u Rwanda rwasubiye ku mwanya wa kane n’amanota 8. Afurika y’Epfo ni iya mbere n’amanota 16, ikurikiwe na Benin (11), mu gihe Lesotho ifite 6 naho Zimbabwe ikaba iya nyuma n’amanota 4.

Amavubi azongera gukina ku wa Kabiri, aho azasura Zimbabwe mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts