BREAKING

AmakuruPolitiki

Nicolas Sarkozy yafunzwe

Kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu n’igice z’amanywa, Nicolas Sarkozy, wabaye Perezida w’u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yinjiye muri Gereza ya Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris, aho agiye gufungirwa nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa n’amafaranga yavuye muri Libya.

Sarkozy, w’imyaka 70, abaye Perezida wa mbere mu mateka y’u Bufaransa ufunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha mu nkiko. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu, aho ibiri muri yo azayimara afunze, indi itatu akazaifungwa mu buryo busubitse.

Sarkozy yashinjwe kwakira amafaranga yavuye kuri Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, ngo ayakoreshe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka wa 2007, ubwo yatsindaga amatora ya Perezida w’u Bufaransa.

Ibyo byaha byagiye byamaganwa na Sarkozy ubwe, ariko urukiko rwemeje ko ibimenyetso byatanzwe bihagije mu kugaragaza ko habayeho gukoresha amafaranga atemewe mu matora.

Nicolas Sarkozy ari kumwe n’umugore we ubwo yerkezaga muri gereza

Abantu benshi barimo abo mu muryango we n’inshuti ze za hafi bamuherekeje kuva mu rugo rwe kugera ku marembo ya gereza, mu kumwereka urukundo no kumushyigikira muri ibi bihe bikomeye. Ku marembo ya Prison de la Santé, hari hateraniye n’abantu benshi bari baje kumwereka ko bamuri inyuma.

Mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru ba Associated Press (AP) mbere yo kwinjira muri gereza, Sarkozy yagize ati:

“Ni jye ugiye gufungwa.”

Mu minsi micye ishize, ku wa 25 Nzeri, yari yabwiye itangazamakuru ati:

“Niba bashaka ko ndyama muri gereza, nzabikora. Ariko nzabikora nemye.”

Sarkozy abaye umuyobozi wa mbere w’Ubufaransa ufunzwe nyuma ya Philippe Pétain, wari umwe mu basirikare bakomeye b’igihugu ndetse n’umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi. Pétain yafunzwe kubera gukorana n’Aba-Nazi mu gihe cy’intambara.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts