By: Kalisa Claude Nuwihangana
Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu kuri hotel Kigali Delight hatangajwe ko imyiteguro y’ igitaramo Friends of Amstel igeze lure ndetse abazakitabira bazanezerwa.
Ni igikorwa cyarimo bamwe mu bahanzi bazaririmbamo, abahagarariye EAP yahawe kugitegura ndetse n’ abahagarariye urugamba rwa BRALIRWA, nyiri ikinyobwa cy’ Amstel ikaba na nyiri iki gitaramo by’ umwihariko.
Umuhanzi Bien Aimé umwe mu bazarirna muri iki gitaramo, ubwo yari abajijwe ikibazo n’ umunyamakuru kigira giti: ”Ni ibihe bihe wagize byakugoye cyangwa wagize byiza mu gihe wakoranaga n’abandi muri Sauti Sol cyangwa uri wenyine”.
Nta kuzuyaza BIEN yasubije ati:” Byose byari bivanze ko mu itsinda yagizemo ibihe byiza ariko binagoye kubera gukora cyane uhuriza hamwe n’ abandi kugirango musohore ibintu byiza”.
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP iri dufatanya ba Bralirwa gutegura iki gitaramo cya Friends of Amstel yatangaje ko amatike y’ iki gitaramo yamaze gushira ku isoko.
Mushyoma yavuze ko amatike agera ku 2500 yamaze kugurwa ku buryo bizeza abazitabira kuzaryoherwa.
Ndetse yizeza abanyarwanda ko ibitaramo bihuza abantu benshi bitandukanye ni iki bateguye bigiye kugaruka ndestse ku bwinshi.
Yongeyeho ko bakoreye muri ‘Zaria Court’ kugira babe mu ba mbere bakoreye igitaramo gikomeye ahantu nka ho, heza kandi hagezweho muri Kigali.
Bien Aimé uri mu bazataramira abazitabira kino gitaramo yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka kuza gutaramira mu Rwanda kuko ahafata nko mu rugo.
Ati” Nkunda mu Rwanda kuko ni mu rugo, niteguye kuzashimisha abantu banjye bose, ndabakunda kandi na bo barankunda cyane.”
Bruce Melodie we yavuze ko nk’ibisanzwe abazitabira iki gitaramo bazatahana urwibutso rudasanzwe.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari ari kugura ibihumbi 30 Frw, ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 60 Frw ariko yose yamaze gushira ku isoko.
Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi barimo Bien, Bruce Melodie, Kivumbi King na Mike Kayihura bazaba bafatanya n’abahanga mu kuvanga imiziki nka Dope Caesar, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.
Ibitaramo ‘Friends of Amstel’ ni ku nshuro ya gatatu bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’icyabaye mu 2023 cyari cyatumiwemo John Drille naho igiheruka mu 2024 kikaba cyari cyatumiwemo Bnxn Buju.









