Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.
Mu gihe shampiyona irimo kugana ku musozo, ingamba zikomeje gukazwa mu makipe atandukanye.
Aho bigeze ubu ni muri Etincelles FC. Ubwo iyi kipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza mukuru wa yo.
Amakuru PEOPLE TV RWANDA wamenye, yavugaga ko Seninga Innocent, yasohotse mu mwiherero mu ijoro rya tariki ya 30 Mata 2025, aho agarukiye hakabaho gushyamirana hagati ye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (team manager) witwa Djuma.
Nyuma ya raporo yakozwe igashyikirizwa abayobozi b’ikipe, hahise hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika.
Kuki bamuhagaritse?
Seninga yavuye mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC ntawe abwiye, nyuma yo kunywa inzoga ndetse akagenda atishyuye.
Kurebana ay’ingwe byatangiye ryari?
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, Seninga ntiyari abanye neza na bamwe mu bayobozi, kuko mu myitozo yo Ku wa mbere yagiranye amakimbirane na Djuma (TEAM Manager), ubwo Seninga yamutukaga, akamwandagaza, avuga ko yakiriye umushahara w’amafranga make
Nyuma yo kwandagazwa Djuma yavuye mu myitozo yandikira ikipe ayibwira ko atazagaruka atarasubizwa agaciro yambuwe, Ejo Ku wa Gatatu nijoro nibwo ubuyobozi bwabunze, Seninga asaba imbabazi abayobozi barataha TEAM Manager asubira mu kazi
Mu gitondo babyutse basanga Seninga ntiyaraye kuri Local kd yishyuriwe icyumba, batunguwe no gusanga yafashe inzoga Agenda atishyuye, bivuze ko zishyurwa na Etincelles
Bahise bamenyesha ubuyobozi buhita bumuhagarika, umukino w’uyu munsi uratozwa na Kalisa umwungirije.
Mu butumwa bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambanga Seninga we avuga ko kugenda kwe yari yabisabiye uruhushya ndetse ko ibi byose birimo guterwa na Team Manager wa Etincelles witwa Djuma urimo kumurimiraho itaka.
Impamvu yahembwe umushahara muke!
Ubwo yageraga i Rubavu ajya gutangira akazi Etincelles yamugurije amafaranga, bavugana ko bazajya bayamukata buri kwezi.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiona Etincelles FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 30, dore ko yatsinze ikipe ya Musanze FC kuri Stade Umuganda ikayihatsindira ibitego 3 ku 0 umukino watojwe n’umutoza wungirije Kalisa.
