BREAKING

Imikino

Ngabo Roben yagizwe ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA

Ngabo Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV10 yagizwe Umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ni bwo Ngabo yatangiye imirimo ye mishya ku biro bya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari amaze umwaka akorera, cyane cyane mu biganiro by’imikino.

Uyu munyamakuru winjiye mu itangazamakuru rishinzwe siporo mu gihe cy’imyaka itandukanye, si ubwa mbere agiye gukora mu rwego rw’itumanaho mu makipe y’umupira w’amaguru. Mbere yaho, yari yarabaye ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, ariko aza kuhava asubira mu itangazamakuru.

Nubwo yari yaravuye muri uwo mwanya, yakomeje gufasha Rayon Sports mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga zayo, mbere yo kuhasesezera burundu mu minsi ishize.

Ngabo Roben wabaye kandi Umuvugizi wa Rayon Sports, yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Isango Star, Radio/TV1, Umuseke na IGIHE.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts