BREAKING

Imyidagaduro

Natty Dread yitabye Imana

Mitali Raphael wamamaye nka Natty Dread yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2025 azize umurwayi.

Natty Dread akaba yaguye mu gihugu cy’ u Budage aho yari amaze igihe yivuriza.

Kuva muri Nzeri 2022 Natty Dread yatangiye kwivuriza indwara ya kanseri mu bitaro byitwa University Medical Center Hamburg-Eppendorf

Natty Dread yitabye Imana aguye mu Budage

Nyuma y’amezi arenga atandatu, Natty Dread yaje gutora agatege, ndetse muri Gashyantare 2024 yaje i Kigali anabasha kwitabira umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley yerekaniwe kuri Canal Olympia.

Natty Dread ni umunyarwanda wavukiye mu buhungiro mu gihugu cy’ Ubudage mu 1969 aza kuhava afite imyaka itatu ubwo umuryango we wimukiraga muri Kenya.

Aho muri Kenya akaba ari ho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel zaje kumuhuza n’ umuhanzi Bob Marley.

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana nyuma y’ igihe arwana n’ uburwayi

Natty Dread, umuhanzi w’ Iniyana ya Reggae yamamaye nk’ umwe mu babanye n’ ikirangirire Bob Marley ndetse anazwi na benshi kubera zimwe mu ndirimbo zakunzwe ziyobowe na Hobe Hobe.

Indirimbo Hobe Hobe ya Natty Dread

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts