BREAKING

Imikino

Mukura yasabye FERWAFA ibisobanuro ku misifurire yaranze umukino wayihuje na APR

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) busaba ibisobanuro ku byemezo byafashwe n’abasifuzi mu mukino wabahuje na APR FC ku wa gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wari uw’ umunsi wa kane wa Rwanda Premier League, warangiye Mukura VS itsinzwe igitego 1–0. Nyuma y’uyu mukino, hibajijwe ku byemezo bitandukanye byafashwe n’abasifuzi bayobowe na Ishimwe Jean Claude “Cucuri”, wari umusifuzi wo hagati.

Mukura yasabye FERWAFA ibisobanuro ku misifurire yaranze umukino wayihuje na APR

Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Mukura VS agera kuri People TV avuga ko iyi kipe yamaze kwandikira FERWAFA, isaba ibisobanuro ku makosa yagaragaye, ariko ikirinda kugira byinshi itangaza ku byo yanditse mu ibaruwa yayo.

Mu byo Mukura VS itishimiye harimo:

  • Kwimwa penaliti ku ikosa ryakorewe rutahizamu Destin Malanda mu gice cya kabiri cy’umukino.
  • Ikosa rya Niyigena Clément ryakorewe kuri Hakizimana Zuberi, ariko uyu myugariro wa APR FC ntiyahawe ikarita itukura cyangwa iy’umuhondo yari kuba iya kabiri.
  • Igitego cya Boateng Mensah cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande, wavuze ko habayeho kurarira, nyamara Mukura VS yo ivuga ko nta kurarira kwabayeho.

Kuri ubu, Mukura VS iri ku mwanya wa munani n’amanota atanu, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota atandatu, ariko ikaba imaze gukina imikino ibiri gusa.

Nyuma y’iki kibazo, bamwe mu bakunzi ba Mukura VS basabye FERWAFA ko yakomeza kunoza uburyo bwo gukurikirana imisifurire, kugira ngo hirindwe amakimbirane akomeje kugaragara mu mikino ya shampiyona.

Ku wa Gatandatu utaha, Mukura VS izakira AS Kigali kuri Stade Kamena mu karere ka Huye, mu gihe APR FC yo izasura Kiyovu Sports.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts