Mu impeshyi y’ uyu mwaka mu Rwanda hazatangirizwa ibitaramo bya muzika bizazenguruka mu mijyi itandukanye yo ku Isi.
Ni ibitaramo byateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa Music in Space, bikazabera mu Rwanda, Uganda, Afurika y’epfo ndetse na Danmark
Igitaramo cyo mu Rwanda kikazabera muri Parking ya Camp Kigali kuwa 23 Kanama uyu mwaka, kikazaririmbwamo n’abarimo The Ben, Kenny Sol, Ariel Wayz na Bushali bo mu Rwanda, Boohle na Bizizi & Kaygee bo muri Afurika y’Epfo, Vampino w’ I Bugande n’abandi
Uganda kandi Vampino azaba ari kumwe n’umusore ukizamuka witwa Sir Kisoro uherutse gukorana indirimbo ‘Sir Kisoro II’ na Bushali.
Boohle watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi bazwi muri Afurika y’Epfo mu ndirimbo nka ’Yini Na,’ ’Mama’, ’Siyathandana’ na ’Hamba wena.’
