Mu inama yagiranye n’ itangazamakuru, Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko hagati ya Kamena 2024 na Gicurasi 2025 U Rwanda rwagaruje abantu 105 bari barajyanywe gucuruzwa mu mahanga.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 2 Kamena 2025, RIB yatangaje kandi ko usibye aba 105 bagarujwe baramaze kugera mu bihugu bitandukanye, hari n’ abandi b’igitsina gore 52 n’ab’igitsinagabo batanu na bo bakumiriwe bari bagiye kwinjizwa muri ibyo bikorwa.
RIB ivuga ko impamvu abagore ari bo biganje mu bajya gucuruzwa ari uko abajya gucuruzwa ahanini bakoreshwa uburaya.
Imibare y’abakumiriwe gucuruzwa mu mahanga yarazamutse kuko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2024 u Rwanda rwakumiriye abantu 39 bari bagiye gushorwa muri ibyo bikorwa bibi.

N’ubwo abagiye bagarurwa n’abakumiriwe ku kibuga cy’indege inzira yabo yari mu Rwanda, Dr. Murangira yavuze ko mu gihugu nta bucuruzi bw’abantu buhakorerwa uretse gusa kuhanyura.
Ati: “Mu Rwanda nta bucuruzi bw’abantu buhakorerwa ariko hari abashobora kuhanyuzwa bo mu bihugu duturanye ariko iyo bimenyekanye barakumirwa. Ikindi ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bishyira imbaraga mu kugarura mu rugo abantu bagiye gucuruzwa.”
Dr. Murangira yasabye ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko hari bamwe mu bafashwa n’ababyeyi babo kujya muri ubwo bucuruzi cyangwa abantu bo mu muryango.
Ati “Kurwanya iki cyaha birimo imbogamizi aho bamwe mu bakumirwa bashaka kujyanwa muri ubwo bucuruzi baba bumva babujijwe amahirwe yo kujya kureba abakunzi beza bari biboneye cyangwa akazi keza bari bahawe mu mahanga.”
Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB rukaba rugira inama abantu kwirinda ababashukisha amahirwe atandukanye yo mu mahanga kandi bazi neza ko nta muntu bahazi cyangwa indi mpamvu yihariye yaba yatumye ari bo batoranywa. Ko bakwiye gushishoza kurushaho ndetse no kugira amakenga.