BREAKING

AmakuruImyidagaduroUbutabera

Moses Moshions yatawe muri yombi

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses

Moses Turahirwa yatawe muri yombi

Ubwo yavuganaga n’ itangazamakuru, Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w’ uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi Turahirwa Moses usanzwe ari umuyobozi w’ inzu y’imideli ya Moshions, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Dr. Thierry Murangira, Umuvuguzi wa RIB . Photo: Archive

Uyu muvugizi yavuze ko Turahirwa Moses yafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nk’ uko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri Rwanda Forensic Institute.

Moses wafashwe na RIB akaba yari amaze iminsi arangwa n’ ibikorwa bigayitse birimo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ ubwambure bwe, ayo ari gusambana n’ abagabo bagenzi be ndetse n’ ayo ari kunywa ikiyobyabwenge cy’ urumogi.

Umunyamideli Moses Moshions akurikiranyweho kunywa urumogi

Si ibyo gusa kuko no minsi ya vuba yashyize kuri izo mbuga ubutumwa bwibasira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’ Ingabo z’ U Rwanda zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoye U Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo Dr. Murangira yabazwaga niba ibiyobyabwenge basanze ari byo byaba bituma Moses Turahirwa agaragaza bene iyo myitwarire amaranye iminsi, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ari nyinshi cyane k’ uburyo umuntu atakwirengagiza ko biri mu bigira uruhare mu byo akora.

Muri 2023 na bwo na bwo Moses yafunzwe ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge

Moses Turahirwa si ubwa mbere akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts