BREAKING

Imyidagaduro

Miss Vanessa Raissa yafatiwe irembo

Miss Uwase Raissa Vanessa yafatiwe irembo n’abo mu muryango wa Dylan Ngenzi bitegura kurushinga muri Kamena 2025.

Mu mpera z’icyumweru cyasojwe ku wa 9 Werurwe 2025, abahagarariye umuryango wa Dylan Ngenzi bagiye kwa Uwase Raissa Vanessa bajya gufata irembo.

Miss Vanessa yambitswe impeta na Dylan Ngenzi ku wa 27 Nzeri 2024, ni nyuma y’igihe bari mu rukundo binjiyemo Uwase Raissa Vanessa amaze kwerura ko umusore bari bamaranye igihe batandukanye.

Ni urukundo ariko n’ubundi yari yarinjiyemo nyuma yo gutandukana Kabalu Putin wari waramwambitse impeta mu 2019 baza gushyira akadomo ku nkuru y’urukundo rwabo mu 2021.

Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y’uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na  Tracy wahoze mu itsinda TNP uyu baba na we barakundanye nyuma y’ uko Miss Vanessa Raissa atandukanye na Olivis wamenyekanye mu itsinda rya Active.

Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wambitswe Ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts