Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore, uri kwitegura gukora igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yitiriye indirimbo “Uwangabiye’’, yamamaye mu 2024 mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame; yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, agaragaza ko ari umugisha kuba yakiriwe.
Ati ‘Ku gicamunsi cya none tariki 25 Nyakanga 2025, natewe iteka no kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, inshuti y’urubyiruko na gakondo yacu iwacu n’iyo.”
Uyu muhanzi yahuye Minisitiri Nduhungirehe mu gihe ari umwe mu bayobozi yifuza ko bazitabira igitaramo cye.
Sentore asobanura ko indirimbo ‘Uwangabiye’ yitiriye album, yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase. Ngo n’ubwo yari yayikoreye ababyeyi be na Sekuru, yavuze ko yari yanayikoreye Perezida Paul Kagame yita ‘Umugoboka Rugamba’.
Lionel Sentore azamurikira iyi album ye, mu gitaramo kizaba ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho azahuriramo n’abarimo Massamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Iyi album ye ya mbere kuva yatangira umuziki, yise ‘Uwangabiye’ iriho indirimbo 12.
Kwinjira mu gitaramo cya Lionel Sentore ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, mu gice cya ‘Premium’ ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw; ni mu gihe mu myanya ya VIP umuntu umwe yishyura ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo n’itike ya ’Corporate Table’ igura ibihumbi 500 Frw.
Imiryango y’ahazabera igitaramo cye izafungurwa guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, igitaramo nyir’izina gitangire Saa Moya z’umugoroba. Kugura itike ni ukunyura kuri *662*700*1473#.