Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yatangiye guhugura abarimu ibihumbi 38 mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza (English Proficiency), hagamijwe ko bazarwigisha ku rwego mpuzamahanga ndetse u Rwanda rukava mu gukenera abarimu b’abanyamahanga.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ubwo yasobanuraga umusaruro igihugu kimaze kubona ku barimu 150 rwakuye muri Zimbabwe, baje gufasha mu kongerera ireme amahugurwa y’Icyongereza mu mashuri yo mu Rwanda, cyane cyane mu mashuri nderabarezi.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko gahunda irimo gukorwa ubu ari ingenzi mu rugendo rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati:
“Hari porogaramu yatangiye yo guhugura abarimu ibihumbi 38 kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza. Hari n’indi izatangira umwaka utaha izahugura abarimu bose basigaye.”
Yakomeje ashimangira ko intego ari uko abarimu bose bazaba bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza ku rwego rwa B2 mu myaka ibiri iri imbere, ku buryo bazaba bazi kuvuga uru rurimi neza no kurwigishamo ku buryo bwemewe mpuzamahanga.

Amahugurwa yaratangiye, intego ni abarimu bose mu 2026–2027
Igice cya mbere cy’aya mahugurwa cyamaze gutangira, kikaba cyibanda ku barimu, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bigera ku bihumbi 38.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu myaka ibiri iri imbere, 2025-2026 na 2026-2027, u Rwanda ruzaba rufite abarimu bafite ubushobozi buhagije ku buryo kuzana abarimu b’abanyamahanga bizaba bitakiri ngombwa.
80% by’abarimu bazi Icyongereza mu 2029
U Rwanda rwihaye intego ko kugera mu 2029, abarimu b’ingeri zose 80% bazaba bazi neza Icyongereza ku rwego rutuma barwigisha neza. Ubu, imibare ya MINEDUC igaragaza ko abarimu 45% bo mu mashuri yisumbuye, ayo mu myuga na tekiniki ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza—iyi mibare ikaba yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2023–2024, aho bari 38% gusa.
Abaturuka muri Zimbabwe baracyari mu nshingano, ariko u Rwanda rushaka ibisubizo birambye
U Rwanda rwari rwatangiye gufashwa n’abarimu 150 bavuye muri Zimbabwe mu rwego rwo kuziba icyuho mu bumenyi bw’Icyongereza. Gusa MINEDUC ivuga ko icyerekezo ari ugutangiza uburyo burambye, aho abarimu b’Abanyarwanda ubwabo bazaba bafite ubumenyi buhagije ku buryo nta mpamvu yo kongera kwifashisha abanyamahanga.









