Minisiteri y’Uburezi, mu Rwanda MINEDUC, yatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange azatangazwa ku wa 19 Kanama 2025 Saa Cyenda z’amanywa.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, MINEDUC yanavuze ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, hirya no hino mu gihugu hose.
Mu 2023/2024, MINEDUC yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111.249 n’abahungu 90.772.
Abakobwa bari batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.
Ibizamini bisoza icyiciro icyiciro rusange, byakozwe n’abanyeshuri 143.227, barimo abakobwa 79.933 n’abahungu 63.294. Abahungu bari batsinze icyo gihe ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.