Michelle Yeoh n’umugabo we Jean Todt bari mu Rwanda aho babonetse basura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali hamwe n’ingangi zo mu birunga.
Yeoh ni umwe mu bagore bazwi kurusha abandi muri filimi za ‘action’ ku isi.
“Nageze mu gihugu cyiza cy’u Rwanda mpita njya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali…Kwibuka no kwiga kudaheranwa no kunga ubumwe ngo ukomeze imbere n’imbabazi n’ubugwaneza”
Ubwo ni ubutumwa bwanditswe n’iki cyamamare muri filimi zamenyekanye cyane yakinnye nka ‘Hidden Dragon’, ‘Everything Everywhere All at Once’ n’izindi.
Michelle ubu w’imyaka 63, yavukiye muri Malaysia aho yabaye kandi Miss Malaysia mu 1983.
Nyuma yatangiye gukina filimi za ‘action’ muri Hong Kong, zirimo izizwi cyane nka ‘Yes, Madam!’ (1985) na ‘Supercop’ (1992) yakinanye na Jackie Chan, kakinnye akndi muri filimi ya James Bond, ‘Tomorrow Never Dies’ (1997).

Mu 2023, Yeoh yegukanye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza wa filimi (Best Actor) kubera iyitwa ‘Everything Everywhere All at Once’ (2022).
Icyo gihe Michelle Yeoh yabaye umugore wa mbere wo muri Aziya wegukanye iki gihembo cya Oscar nka ‘Best Actor’.
Kugera mu Rwanda kwe byashimishije benshi mu Banyarwanda bamuzi muri filimi ze babonye, nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Ku yandi makuru: www.bbc.com/gahuza