BREAKING

Amakuru

Meteo Rwanda yatangaje imvura nkeya mu minsi isoza Ugushyingo

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi k’Ugushyingo 2025 hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’impuzandengo y’igihe cy’iyindi myaka.

Raporo yasohowe n’iki kigo igaragaza ko guhera ku itariki ya 21 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2025, imvura iteganyijwe mu gihugu hose iri hagati ya milimetero 10 na 90, bitewe n’uturere dutandukanye.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura izaba nke ugereranyije n’isanzwe igwa mu bice bikurikira:

  • Intara y’Iburengerazuba hafi ya yose
  • Amajyaruguru mu majyepfo y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi
  • Amajyeo y’uburengerazuba bw’uturere twa Huye na Gisagara
  • Nyamagabe na Nyaruguru

Kigali n’Iburasirazuba nabyo imvura izagabanuka

Mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, hamwe n’ibindi bice bisigaye by’Amajyepfo n’Amajyaruguru, hateganyijwe imvura iri hasi ya milimetero 20–90, ari yo mpuzandengo isanzwe y’iki gihe cy’umwaka.

Iminsi y’imvura n’ubushyuhe

Meteo Rwanda ivuga ko mu minsi 10 ya nyuma y’uku kwezi imvura izagwa hagati y’iminsi 3 n’iminsi 6, bitewe n’aho umuntu aherereye.

Nubwo imvura izaba nkeya, ubushyuhe bwo hejuru burateganyijwe kuguma ku gipimo gisanzwe kiri hagati ya dogere 20 na 30°C, naho ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere 10 na 20°C.

Hitezwe kandi umuyaga uringaniye  uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, mu bice bitandukanye by’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts