Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II iri kugenda neza, aho biteganyijwe ko ruzasiga rufunguye amarembo mashya mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ubwikorezi, ubuhinzi n’ubukerarugendo.
Uru rugomero ruri kubakwa kuva mu 2022, ku buso bwa hegitari 600 mu murenge wa Ngamba (Akarere ka Kamonyi) no mu murenge wa Muhondo (Akarere ka Gakenke). Ruzatanga ingufu zingana na Megawatts 43,5, rukazunganira kandi ibikorwa by’ubuhinzi binyuze mu kuhira imyaka kuri hegitari 20,000.
Sosiyete Sino Hydro Corporation niyo iri kubaka uru rugomero, kugeza ubu ikaba imirimo igeze kuri 50%. Biteganyijwe ko ruzuzura mu 2028 ku kiguzi cya miliyari 214 Frw.
Ikiyaga kizahindura byinshi
Uru rugomero ruzasiga havutse ikiyaga gishya kinini, kizaba icya kane mu Rwanda, gikubye inshuro ebyiri ikiyaga cya Muhazi. Kizahuza uturere umunani twa Nyabihu, Musanze, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Muhanga, Kamonyi na Nyarugenge.
Ni ikiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi, kikazakoreshwa mu bikorwa binyuranye birimo gukwirakwiza amashanyarazi ku muyoboro mugari, kuhira imyaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi, kurinda imyuzure, gutanga amazi meza ku baturage no guteza imbere uburobyi, imyidagaduro n’ibikorwa bya siporo zo mu mazi
MININFRA igira iti: “Iki kiyaga kizunganira uburyo busanzwe bwo gutwara abantu n’ibintu hagati y’Umujyi wa Kigali n’uturere two mu Majyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba, hifashishijwe inzira y’amazi. Kizaba kandi amahirwe mashya y’ishoramari mu bukerarugendo n’ubucuruzi.”

Inyungu z’ishoramari n’ahazaza h’abaturage
Uturere twa Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Nyabihu na Ngororero by’umwihariko tuzaba igicumbi cy’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo. Hazahangwa amahoteli, restaurant, n’ibindi bikorwa byo kwakira ba mukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga.
Biteganyijwe kandi ko iki kiyaga kizazamura umwuga w’uburobyi n’imikino y’imyidagaduro irimo koga, gutembera mu bwato n’izindi siporo zo mu mazi.
Ku ruhande rw’abaturage bazimurwa kugira ngo babererekere uyu mushinga, Leta itangaza ko ingurane zibarirwa kuri miliyari 70 Frw zizishyurwa, kandi abimurwa bakazatuzwa no mu midugudu igezweho ifite amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze.
MININFRA ikomeza iti:“Abataruzuza dosiye zabo z’ingurane barimo gufashwa kugira ngo bose babone ibyo bemerewe ku gihe kandi mu mucyo.”
Umushinga uzahindura isura y’igihugu
Uretse gutanga amashanyarazi, Nyabarongo II izasiga isize amateka mashya mu bukungu bw’u Rwanda, kuko izanasiga ikiyaga kizaba inkingi mu guteza imbere ubwikorezi, ubuhinzi, ubukerarugendo n’imyidagaduro.
Uyu ni umwe mu mishinga minini y’ingufu n’ibikorwaremezo u Rwanda ruri gushyira imbere, hagamijwe kongerera abaturage serivisi z’ibanze no guteza imbere ubukungu bushingiye ku mutungo kamere.