Umukecuru Mukanemeye Madeleine wamamaye nk’ umufana ukomeye wa Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’yitabye Imana ku myaka 103 azize ubrwayi
Inkuru y’ urupfu rwe ikaba yaramenyekanye ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025
Umuvgizi wa Mukura Gatera Edmond yabwiye itangazamakuru ko na bo bamenye iby’ iyi nkuru y’akababaro ndetse ko ubuyobozi bwa Mukura VS buri gukora ibishoboka byose ngo aherekezwe neza nk’umu-sportif wabereye urugero rwiza abandi.
Yagize ati “Twamufataga nka Nyogokuru w’abakunzi b’umupira w’amaguru bose kuko si Mukura yakundaga gusa ahubwo n’Ikipe y’Igihugu yayikundaga. Yabaye intangarugero kuri buri wese, ni ngombwa cyane rero ko tumuherekeza neza kandi abo asize tukazatera ikirenge mu cye.”

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yabonye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.
Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Mukanemey yigeze kubwira itangazamakuru ko mu 1965 ari bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko ko nta mwana bigeze babyara. Yavuaga ko mu buto bwe yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.
Usibye ku mikino y’ ikipe ya Mukura yagaragaragaho kenshi, uyu mukecuru kandi yanitabiraga cyane imikino ikipe y’ Igihugu Amavubi yagiye ikinira kuri Stade ya Huye, ndetse abakinnyi bayo bigeze ku musura iwe mu rugo mu bihe byashize.