BREAKING

AmakuruIyobokamana

Cardinal Kambanda yasuye igororero rya Mageragere, 32 barakomezwa

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yahumurije abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge ko nubwo bagonganye n’amategeko bikabajyana mu gufungwa, batambuwe agaciro kabo nk’abantu. Yabigereranyije n’uko zahabu n’inote y’amafaranga bidatakaza agaciro kabyo kubera ko byanduye, asaba abagororwa kutiheba no kwizera ko bafite ejo heza.

Ibi yabivugiye mu butumwa yatanze ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, nyuma ya misa yabereye muri iri gororero riherereye i Mageragere, misa yanatangiwemo Isakaramentu ryo Gukomezwa ku bagororwa 32 barimo abagore umunani.

Cardinal Kambanda yagaragaje ko ubuzima bwo mu igororero ari ubwo abantu bakeneye cyane icyizere n’ibyiringiro, kuko gucika intege no kwiheba bishobora kubatandukanya n’inzira yo kwisubiraho.

Yagize ati:

“Iyo umuntu yihebye biba bibi cyane. Umuntu ufunze agire ukwizera ko azafungurwa kandi agasubira mu buzima busanzwe. Uko kwizera ni ko kumuha imbaraga zo kugororwa no gukemura ibibazo bye.”

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda

Yakomeje yibutsa abagororwa ko agaciro k’umuntu kadatakara, nubwo yaba yanduje ishusho ye ku Mana n’abantu.

“Iyo zahabu iguye mu cyondo ntuyijugunya. N’inote ya 5000 Frw iyo yanduye urayihanagura, igacyana agaciro kayo. Namwe nk’abana b’Imana mufite agaciro imbere yayo nubwo icyaha cyahinduye ishusho yanyu. Ni yo mpamvu mugororwa, mugasubizwa agaciro kanyu.”

Yabibukije kandi ko isi iri mu bihe bigoye byuzuyemo urwango, ariko ko Imana itajya itererana abiyambaza, by’umwihariko abari mu buzima bugoranye.

DCGP Muhisoni Rose, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, yashimiye Kiliziya Gatolika uburyo ikomeza kwegera abagororwa no kubereka ko bagifite agaciro nk’abantu.

Yagize ati:

“Nubwo mwagonganye n’amategeko, Imana irabazi. Ubuyobozi bw’Igihugu nabwo burabazi kandi burabazirikana. Kuba mwarigometse ku mategeko ntibivuze ko mutacyitwa abantu.”

Yavuze ko iki gikorwa cyerekana ko n’ababa bafungiye ibirego bikomeye bakwiye gukomeza guhabwa umwanya wo kwiyubaka.

Umwe mu bagororwa umaze imyaka 20 afunzwe ku cyaha cya Jenoside, yavuze ko gusenga ari imwe mu nzira zimufasha kwiyunga n’abo yahemukiye.

Yagize ati:

“Inyigisho za Kiliziya zidufasha kwisubiraho no kwiyunga. Hari abo yahuje n’imiryango y’abo bahemukiye basaba imbabazi. Nsigaje imyaka 10, kandi nizeye ko nzasohoka ndi umunyamahoro.”

Uwampojeje Delphine, na we wakomejwe mu kwemera, yavuze ko akigera muri gereza yahise asanga kurushaho kwegera Imana ari yo nzira yo kumurinda gusubira mu byaha.

Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hilary, yavuze ko gusenga ari kimwe mu by’ingenzi bigize gahunda yo kugorora aho kuba guhana gusa.

Yagize ati:

“Abagororwa bafite uburenganzira bwo gusenga. Hari Padiri ubaha misa buri cyumweru, kandi n’abandi bafite aho basengera hakwiranye n’iyobokamana ryabo. Ibi byose ni mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kubarinda gusubira mu byaha bageze hanze.”

Yongeraho ko ibikorwa byo mu magororero birimo kwiga imyuga, gusoma no kwandika, amasengesho n’amahugurwa ari byo bituma abagororwa basohoka bafite ubushobozi bwo kubaho neza batongera gukora ibyaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts