Ambasade y’ U Rwanda mu gihugu cya Luxembourg, abanyarwanda n’ incut zabo muri icyo gihugu bizihije umunsi mukuru wo Kwibohora
Ni umuhango wabaye kuri uyu wagatanu tariki 4 Nyakanga 2025, umunsi u Rwanda rwizihizagaho imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.
Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Aurore Munyangaju, yagaragaje ko ari umunsi ushimangira iherezo ry’icuraburindi Abanyarwanda bari bamazemo igihe no kubaka urugendo rushya rushingiye ku bumwe, kwihesha agaciro n’iterambere.

Ambasaderi Munyangaju yashimangiye uruhare rukomeye rw’abagize FPR Inkotanyi, bayobowe na Perezida Paul Kagame, babashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazana icyizere cy’ubuzima bushya n’amahoro mu gihugu.
Yavuze ko kwibohora atari igikorwa cyabaye rimwe gusa, ahubwo byabaye intangiriro y’urugendo rw’iterambere, ubumwe no kwigira.
Kuva u Rwanda rwibohoye rwateye intambwe ku buryo bugaragara, rwiyubaka nk’igihugu gifite umutekano usesuye, gifite ubukungu buzamuka, ndetse n’urugero rwiza ku ruhando mpuzamahanga.
Mu ijambo rye kandi, Ambasaderi Munyangaju yabwiye abari aho ku gikorwa giteganyijwe cyo Kwita Izina abana b’ingagi, nka kimwe mu gikorwa gishingiye ku muco ariko gifite igisobanura gikomeye mu kurengera ibinyabuzima no kubungabunga urusobe rwabyo kandi kinatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga cyane ko gikunze kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Ambassaderi. Munyangaju kandi yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka ahazaza binyuze mu kubakira ubushobozi urubyiruko.
Yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Lexembourg, imikoranire n’uko gikomeje gushyigikira u Rwanda.
Muri uyu muhango Itorero Itetero ryo muri Luxembourg ndetse n’ Umuhanzi Lionel Sentore usanzwe utuye mu Bubiligi, nibo basusurukije imbaga yari yitabiriye ibi birori.


