BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Lt Gen Innocent Kabandana yashyinguwe

Lt Gen Innocent Kabandana, umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe, nyuma yo kwitaba Imana azize uburwayi.

Igitambo cya Misa yo kumusabira cyabereye muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera, cyayobowe na Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Filipo Rukamba. Ni we nyakwigendera yari yarifuje ko azayobora Misa yo kumusezeraho.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, abayobozi batandukanye mu nzego za gisirikare n’iza gisivili, inshuti n’abavandimwe.

Madame Jeannette Kagame mu baherekeje bwa nyuma Lt Gen Kabandana

Mu butumwa bwe, Musenyeri Rukamba yibukije ko urupfu atari iherezo ry’ubuzima bw’umukirisitu ahubwo ari inzira imuhuza n’Imana. Yashimye ubuzima bw’ingirakamaro Lt Gen Kabandana yabayeho, haba mu muryango we no mu gihugu cy’u Rwanda.

Umuryango we washimye ubuyobozi bw’igihugu n’Ingabo z’u Rwanda zamubaye hafi mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi atatu yamaze arwaye. Umugore we yavuze ko nubwo yitabye Imana, yahawe ubuvuzi bwose bushoboka kandi akaguma afite icyizere kubera inkunga yahawe n’igihugu.

Umwana we w’imfura, Dr. Monia Kabandana, yashimangiye ko se yasigiye urubyaro rwe umurage wo gukunda igihugu, anavuga ko yishimiye kuba yarapfiriye ku butaka bw’u Rwanda nk’uko yabifuzaga.

Lt Gen Innocent Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aba umwe mu bagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’urugamba yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda kugeza ubwo yitabye Imana.

Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango FPR Inkotanyi
Dr. Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe na we yitabiriye Misa yo gusezera kuri Lt Gn Kabandana

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts