BREAKING

Imyidagaduro

Lionel Sentore yamuritse Album mu gitaramo cyitabiriwe n’ Abayobozi bakuru batandukanye

Lionel Sentore, Umuhanzi w’ injyana Gakondo umaze kubaka izina yamuritse album ye ya mbere yise Uwangabiye.

Ni igitaramo yakoreye mu mahema ya Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Ni abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Sandrine Isheja, Umuyobozi wungirije wa RBA, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange n’ abandi

Louise MUushikiwabo ubanza iburyo n’ umwe mu bitabiriye kino gitaramo

Uwangabiye, album Lionel Sentore yamuritse iriho indirimbo zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ na ‘Haguruka ugende’.

Izi ndirimbo yaziririmbye hafi ya zose, ariko ageze ku yo yise ‘Uwangabiye’ imaze imyaka icyenda yanitiriye album, ibintu bihindura isura, ihagurutsa benshi mu bitabiriye.

Ruti Joel na we yataramiye abitabiriye iki gitaramo

Uretse Lionel Sentore iki gitaramo cyagaragayemo abandi bahanzi barimo Ishyaka ry’Intore bakiriye Lionel Sentore. Uyu muhanzi yavuyeho yakira Jules Sentore wakiriye Ruti Joel wishimiwe mu ndirimbo yise ‘Igikobwa’.

Aba bahanzi bose baje kugarukana bakira abandi bahanzi bamenyekanye barimo Ben Kayiranga, Cyusa wabyinnye indirimbo zitandukanye mu njyana gakondo na Muyango.

Lionel Sentore ubusanzwe akaba atuye mu gihugu cy’ Ububiligi ari naho akorera umuziki we ariko ibihangano bye byamamare hose habarizwa abanyarwanda

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts