BREAKING

AmakuruPolitiki

RDC yashyizeho miliyoni 5 z’Amadolari k’uzayifasha gufata abayobozi ba M23

Ubuyobozi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemereye miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika uwayifasha gufata abayobozi bakuru b’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025, rivuga ko abashakishwa ari umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa uyobora M23 na Gen Maj Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23.

Uturutse i bumoso ni Corneil Nangaa na General Makenga ba AFC/M23

Minisitiri Mutamba kandi yagaragaje ko Leta ya RDC ishakisha “abafatanyacyaha” ba AFC/M23 barimo Perrot Luwara, Irenge Baelenge n’abandi, yemerera miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika uzayifasha kubafata.

Nangaa, Bisimwa, Makenga n’abandi bayobozi muri AFC/M23 baburanishijwe badahari mu rukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, bakatirwa igihano cy’urupfu mu Ukwakira 2024 nyuma yo guhamywa ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.

Bertrand Bisiimwa (wambaye sivil) na we yashyiriweho Miliyoni 5 z’ amadorali

Nyuma yo kumva umwanzuro w’uru rubanza, Nangaa yatangaje ko  ko iki gihano kigaragaza ubwoba ubutegetsi bw’iki gihugu bufitiye abarwanyi ba AFC/M23.

Umuyobozi wa AFC Corneil Nangaa

Yagize ati “Iyo ubutegetsi bwatangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka. Iyi kinamico yiswe urubanza n’ibihano bidafututse byayitanzwemo, ni ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwabuze epfo na ruguru, busigaje kugwa.”

Nubwo ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko bwabuze Nangaa na Bisimwa, bo agaragaza ko baba mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Makenga na we aba muri Kivu y’Amajyaruguru.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts