Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagati y’itariki ya 21-28 Nzeri 2025, ubwo igihugu kizaba cyakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, amashuri akorera mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, ndetse abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2025, mu gihe habura iminsi itagera kuri 50 ngo u Rwanda rwakire iyi shampiyona.
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “Kigali itewe ishema no kwakira ibyamamare mu mukino w’amagare ku Isi, mu gihe bazaba basiganwa hirya no hino muri uyu Murwa Mukuru wacu.”
Rikomeza rivuga ko “Imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo tubungabunge umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.”
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imwe mu mpinduka zizagaragara mu gihe iri siganwa rizaba riba, ari uko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika kwigisha ndetse n’abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo.
Iti “Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunzwe kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza. Abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, baragirwa inama yo gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cyose cya shampiyona y’amagare, uretse abakozi b’imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitingirwa.”
Bongeyeho “Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cya shampiyona.”
Biteganyijwe ko imihanda izaba yemerewe gukoreshwa izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho ibimenyetso bihagije, ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cya shampiyona.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ni ngarukamwaka. Yitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, itegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).
Irizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.
Abakinnyi 34 bari mu mwiherero, bakazavamo abahagarariye u Rwanda.
Barimo abakinnyi 10 b’abagabo ari bo Moise Mugisha, Vainqueur Masengesho, Eric Manizabayo, Shemu Nsengiyumva, Eric Muhoza, Uwiduhaye Mike, Eric Nkundabera, Patrick Byukusenge, Jeremie Ngendahayo na Jean Claude Nzafashwanayo.
Abakinnyi 10 mu Ikipe y’u Rwanda y’Abagore bari mu mwiherero ni Diane Ingabire, Xaverine Nirere, Valentine Nzayisenga na Violette Neza.
Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo harimo Samuel Niyonkuru, Etienne Tuyizere, Jean De Dieu Manizabayo, Kevin Nshutiraguma, Shadrack Ufitimana, Phocas Nshimiyimana, Aime Ruhumuriza na Espoir Uhiriwe.
Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Jazilla Mwamikazi, Charlotte Iragena, Martha Ntakirutimana, Domina Ingabire na Mariata Byukusenge.
Abakinnyi barindwi ni bo bazatoranywamo abazahagararira u Rwanda mu bakiri bato. Aha harimo batatu bari mu ikipe y’abagabo irimo Moise Ntirenganya, Pacific Byusa na Didier Twagirayezu; mu bagore hakabamo Yvonne Masengesho, Giselle Ishimwe, Liliane Uwiringiyimana na Grace Niyogisubizo.