BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukerarugendo

Hagiye kuba umuhango wo Kwita izina ku ncuro ya 20

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uteganyijwe tariki 5 Nzeri 2025, mu Kinigi hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

 

Hazitwa abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024. Ni ku nshuro ya 20 mu Rwanda hazaba habaye umuhango nk’uyu.

Uyu mwaka ibi birori bizaba ku nshuro ya 20 gusa byagombaga kuba bigiye kuba ku nshuro ya 21 kuko iby’umwaka ushize byasubitswe mu gihe mu gihugu hari hagaragaye icyorezo cya Marburg.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa yavuze ko ari ishema kuba u Rwanda rugiye kongera kwita izina abana b’ingagi.

Ati “Twishimiye kwizihiza ku nshuro ya 20 Kwita Izina, umuhango wabaye ikimenyetso cyo kubungabunga, Sosiyete n’umuco w’u Rwanda. Hashimwe Umuhate n’ubufasha bya Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa n’abaturage.”

Yakomeje avuga ko uyu muhango ugiye kuba mu gihe umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera.

Ati “Umubare w’ingagi mu gace ka Virunga wariyongereye uva kuri 880 mu 2012, urenga 1063 uyu munsi. Ibi bigaragaza umusaruro w’uburyo bwo kubungabunga (urusobe rw’ibinyabuzima) bushingiye ku baturage n’ubufatanye bw’ingenzi.”

Biteganyijwe ko mu muhango wo Kwita Izina hazashimirwa abaturage n’abarinda Pariki bagira uruhare mu kubungabunga ingagi mu Rwanda.

Uyu muhango kandi uzajyana n’ibindi bikorwa birimo Irushanwa rya Golf, n’ibirori byo kwakira ku meza abazawitabira, bizaba ku wa 6 Nzeri.

Kuva uyu muhango watangira mu 2005 hamaze kwitwa abana b’ingagi 397.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts