Nyuma y’imyaka 12 yamaze mu Bwongereza, aho yari yaragiye kwiga no gutura, umuhanzi Kitoko yatashye burundu mu Rwanda kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2025. Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Kitoko ntiyashoboye kwihangana asuka amarira y’ibyishimo.
Ati: “Muranyihanganire, ntabwo ndi buvuge byinshi kubera amarangamutima mfite, nishimiye gutaha. RwandAir ni ubwa mbere nari nyigenzemo, ariko serivisi bampaye byanyeretse ko ndi iwacu.”
Kitoko ategerejwe kuzaririmba mu gitaramo cy’umuhanzi Davido kizabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025. Yagize ati: “Runo rugendo rurimo ibintu byinshi, ndatashye nagize amahirwe ngira ayo masezerano, nditeguye. Nzi ko abantu bankumbuye nk’uko nanjye mbakumbuye.”
Ku bijyanye n’icyemezo cyo gutaha, Kitoko yavuze ko atigeze agorwa nacyo, ahubwo icyari kigoye ari ukuva mu Rwanda mbere yo kwimukira mu Bwongereza.
Ati: “Ntabwo bigoye buriya icyemezo kigoye ni icyo kuva aho wakuriye, naho icyo gutaha ni ikintu cyoroshye. Icyari kigoye ni ukuva i Rwanda kandi ndabona mwese mukinyibuka.”
Yemeje ko n’ubwo ashobora kuzashaka akandi kazi, atazahagarika umuziki: “Umuziki nzakomeza nkore, ariko mu binzanye ni ukureba niba hari n’ibindi nakora, ibishoboka kandi njye ntaho nzi heza, ahari inyungu niho nakwerekeza.”
Ku bibazo by’uko gutaha byaba bifitanye isano no gutegura ubukwe, Kitoko yavuze ko nubwo atari byo byamuteje gutaha, ariko byaba ari umugisha.
Kitoko yinjiye mu muziki mu 2008, atangirana n’indirimbo nka Ikiragi n’izindi zakurikiyeho zatumye aba ikimenyabose mu Rwanda. Mu 2013 yerekeje mu Bwongereza aho yaherukaga akomereza amasomo ye, akagaruka mu Rwanda mu 2017 mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu.
Mu 2022, Kitoko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri South Bank University i Londres, aho yize Politike, hanyuma akomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri London Metropolitan University.









