BREAKING

Imikino

Kirehe yakuwe mu bunyamuryango bwa Ferwafa

Ikipe ya Kirehe FC yari Umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yambuwe Ubunyamuryango nyuma yo kumara imyaka itatu ititabira ibikorwa bya Ferwafa birimo Imikino ya Shampiona n’iy’igikombe cy’Amahoro

Ni icyemezo cyemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango ba FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Serena Hotel.

Ubwo yahabwaga ijambo, Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Bonnie Mugabe, yavuze ko Kirehe FC imaze imyaka itatu [2021, 2022, 2023] nta bikorwa bya FERWAFA igaragaramo.

Bonnie yakomeje avuga ko amategeko avuga ko iyo hashize imyaka itatu hari Umunyamuryango utitabira ibikorwa birimo amarushanwa by’iri Shyirahamwe, ahita yamburwa Ubunyamuryango mu gihe iyo amaze imyaka ibiri abanza guhagarikwa by’abagateganyo.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe yaseshwe ikavangwa na Étoile de l’Est FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri, ikaba iterwa inkunga n’Akarere ka Ngoma.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts