Muri Kigali Convention Centre hari kubera inama mpuzamahanga yiga ku iterambere n’ ishoramari muri siporo yiswe SportsBiz Africa Forum.
Iyi nama yatangiye none kuwa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, ikazamara iminsi ibiri.
Ni ku nshuro ya kabiri SportsBiz Africa Forum. iba, ikaba itegurwa na Rwanda Events, mu rwego rwo guhuza abakinnyi, abayobozi, abafatanyabikorwa n’abashoramari hagamijwe kurebera hamwe uko siporo yakomeza kuba imbarutso y’iterambere n’ubukungu bwa Afurika.

Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko ishoramari muri siporo riri ku rwego rwo hasi cyane muri Afurika, aho riri kuri 0,5% ugereranyije n’indi migabane iri ku 2,5%.
Yagize ati:“Siporo ikwiriye kuba inkingi y’iterambere ry’igihugu rishingiye ku bukungu. Uyu munsi hari impinduka kuko Afurika ntabwo tukiremera amahanga abakinnyi gusa ahubwo turi gukora abakinnyi natwe badufitiye inyungu.”
Yongeyeho ko mu Rwanda ibikorwa remezo bimaze kubakwa byagize uruhare mu guteza imbere ubukungu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yatanze urugero rw’umuryango wahuriye muri sitade mu gihe bari baraburanye, nk’uko yabitangaje.

Minisitiri Mukazayire kandi yagarutse ku isoko mpuzamahanga rya siporo, aho mu 2024 ryari rifite agaciro ka miliyari 480$, kandi biteganyijwe ko mu 2028 rizaba rirenze miliyari 630$.
Yakomeje agira ati: “Uruhare rwa siporo yo muri Afurika ku musaruro mbumbe wayo ruri kuri 0,5%. Ni mu gihe ahandi biri kuri 2,5%. Ubu rero ikibazo ni iki: kuki natwe tutagera kuri iyo 2,5%, tukazamuka tukagera no kuri 5% cyangwa 10%?”
Nk’uko yabigarutseho, zimwe mu mbogamizi zituma Afurika idashyikira indi migabane harimo abashoramari bakiri bake muri uru rwego ndetse n’ibikorwaremezo bikiri bike. Yasabye ko ibyiza bihari byabyazwa umusaruro kugira ngo siporo igire uruhare rukomeye mu bukungu bwa Afurika.

SportsBiz Africa Forum yitezweho gutanga umwanya wo kuganira ku buryo abakinnyi, ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari bashobora gukorera hamwe, bigafasha guhindura siporo imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bwa Afurika mu myaka iri imbere.