BREAKING

Imikino

Kera kabaye Rayons Sport yatsinze Mukura VS inabona itike ya Finale y’ igikombe cy’Amahoro

Mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’ igikombe cy’Amahoro wahuje Rayons Sport na Mukura Victory Sport kuri uyu wagatatu, byarangiye ari kimwe cya Rayons ku busa bwa Mukura.

Ni nyuma y’ igihe Mukura VS yari imaze iminsi isa nishobora cyane Rayons Sport, dore ko muri uyu mwaka w’ imikino iyi kipe yambara umukara n’umuhondo yatsinze Rayons Sport mu mikino yombi ya shampiyona ndetse n’ umukino ubanza  wa ½ cy’ igikombe’cy’ amahoro nabwo amakipe yombi akaba yari yanganyije  igitego kimwe kuri kimwe.

Umukino wa kwishyura wa ½  cy’ igikombe’cy’ amahoro wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Moya n’igce z’ umugoroba  muri Stade Amahoro nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Mu kibuga Rayons Sport yabanjemo; Ndikuriyo Patient, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Kanamugire Roger, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Aziz Bassane na Rukundo Abdul Rahman.

Na ho ku rundi ruhande abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga; Sebwato Nicholas, Abdul Jalilu, Ishimwe Abdoul, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Oladosu Samson, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah na Malanda Destin.

Umukino watangiye Rayon Sports isatira cyane binyuze ku barimo Muhire Kevin na Aziz Bassane ariko ba myugariro ba Mukura VS babyitwaramo neza. Murera yakomeje kwiharira umupira gusa hari aho ba myugariro bayo bari bakoze amakosa umupira ugiye gufatwa na Malanda Destin imbere y’izamu gusa birangira bikosoye.

Ku munota wa 20 Mukura VS yarase igitego kidahushwa aho Boateng Mensah yacenze ba myugariro bose agasigara arebana n’izamu gusa atinda gutera birangira umupira ushyizwe muri koroneri.

Uko iminota yagendaga Mukura VS yaje kwinjira mu mukino nayo itangira guhererekanya nubwo bitatindaga. Aziz Bassane yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu ariko nta bubyaze umusaruro.

Ku munota wa 34 Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Biramahire Abeddy yabonye ari mu rubuga rw’amahina asigaranye n’ umunyezamu Nicolas Sebwato arekura ishoti rikubita igiti cy’izamu. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mukura VS yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga kuri koroneri yatewe na Uwumukiza Obed ubundi Jordan Dimbumba ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Rayon Sports aratabara bajya kuruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yaje isatira cyane nk’aho Uwumukiza Obed yahinduye umupira mwiza ubundi Malanda Destin ashyiraho umutwe ariko Ndikuriyo Patient aba maso. Ku munota wa 59 Rayon Sports yarokotse ku mupira umunyezamu yari agiye gufata biranga usanga Hakizimana Zubel awushyira imbere y’izamu gusa habura uwushyira mu nshundura.  Umutoza wa Rayons Sport Rwaka Claude yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Kanamugire Roger wari wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 73 Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira Muhire Kevin yahaye Serumogo Ally nawe arazamuka awuhindura imbere y’izamu usanga Biramahire Abeddy arekura ishoti Nicolas Sebwato arikuramo ubundi ahita asongamo umupira ujya mu nshundura ,igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Abeddy Biramahire yishimira igitego yari amaze gutsinda

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 ihita isezerera Mukura VS ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. ikazahura na APR FC yo yasezereye Police FC. Umukino wa nyuma w’ igikombe cy’ amahoro ukaba uteganyije kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts