Ingabo za SADC zari mu burasirazuba bwa RDC zigiye kunyura nu Rwanda zisubira mu bihugu byazo.
Amakuru agera kuri People TV aravuga ko Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) wasabye u Rwanda guha inzira ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe zizaba zitashye.
Ingabo z’ uyu muryango zasabiwe inzira akaba ari izikomoka muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zari zaragiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC bwo gufasha icyo gihugu kurwanya umutwe M23.

Kugeza ubu ariko n’ ubwo ubwo busabe bwa SADC bwatanzwe, igihe nyirizina izi ngabo zizavira muri icyo gihugu cyo ntikiramenyekana kugeza ubu.
Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC. Akaba ari ubutumwa bw’ izi ngabo bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023.
Izi ngabo zari zarahagaritse kwifatanya n’iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’aho mu mpera za Mutarama 2025 izi ngabo z’ umutwe wa M23 zifashe umujyi wa Sake, Goma n’ibindi bice bihana imbibi.
Ubu ziri mu bigo bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23, ndetse ni na bo bazifasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.










