BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Kazungu Denis agiye kuburana mu bujurire

Kazungu Denis wahamijwe n’ inkiko ibyaha icumi birimo kwica abantu cumi na bane agakatirwa igifungo cya burundu, agiye kuburana mu bujurire.

Biteganyijwe ko Kazungu Denis wahamijwe n’ urukiko rukuru rwa Nyarugenge ibyaha birimo kwica ku bushake no gusambanya ku gahato, agiye kuburana mu bujurire.

Ni urubanza ruzaburanishwa n’ urukiko rw’ ubujurire rwa Nyarugenge kuri uyu wagatanu tariki 13 Kamena 2025, saa tatu za mugitondo.

Kuwa 8 Werurwe 2024 ni bwo Kazungu Denis yahamijwe n’ urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwica abantu ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Icyo ghe kandi urukiko rwategetse ko Kazungu Denis afungwa burundu ndetse agatanga indishyi z’akababaro z’amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’ u Rwanda, agahabwa abagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.

Ubwo yaburanaga kuri ibyo byaha, Kazungu yaburanye yemera ibyaha, asaba imbabazi ndetse anasaba urukiko koroherezwa ibihano ngo kuko yatanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza.

Byitezwe ko muri uru rubanza rw’ ubujurire, Kazungu azasaba ko agabanyirizwa igihano cya burundu yakatiwe mu gihe Ubushinjacyaha bwo buzakomeza kugaragaza ko igihano yahawe cyari gikwiriye.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts