BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Kayonza: Munyezamu amaze kubakira ishuri yizeho ibikorwa bya miliyoni 30

Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabarondo, umuturage witwa Munyezamu Claude amaze kubakira ishuri yizeho abanza ibibuga by’ imikino bifite agaciro ka miliyoni 30.

Ni ibikorwa bigizwe n’ ikibuga cya handball, icya basketball ndetse n’ icya basketball byose uyu yubakiye ishuri ribanza rya Umurava riherereye muri kagali ka Kabura.

Ubwo hatahwaga ibi bikorwa, Munyazamu akaba yabwiye abari aho ko mu byifuzo bye anateganya kugeza mazi meza kuri iryo shur ndetse no kubaka umuhanda w’ ibirometero bine, uva kuri kaburibo I Kabarondo ukagera muri icyo gice.

Ni mu muhango wabereye kuri iryo shuri kuri uyu wagatanu tariki 20 Kamena 2025 witabirwa n’ abo mu ngeri zitandukanye barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kabarondo, Gatanazi Longin, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri ndetse n’ ubuyobozi bw’ ishuri ry’ Umurava.

Munyezamu yubakiye ikigo yizeho ibikorwa bitandukanye by’ imikino n’ iterambere

Munyezamu Cluade yavuze ko nyuma yo kubona uko u Rwanda ruri gutera imbere, yifuje gutanga umusanzu we ahereye aho yavukiye.

Yagize ati: “Iyo mbonye ahantu u Rwanda rugeze, nkabona umutekano bituma rufite numva nanjye nkwiriye gutanga umusanzu mu iterambere ryarwo. Uko ni ko byanjemo ntangira kubafasha buhoro buhoro.”

Munyezamu akomeza avuga ko yifuza kugira uruhare mu kubaka umuhanda w’ibilometero bine. Ni umuhanda uva ku muhanda munini wa Kabarondo ukagera mu isantere ya Kabura.

Nyuma y’ibibuga by’imikino y’intoki yubatse, arateganya kugira uruhare mu kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru n’ibindi bikorwa.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Umurava, Bicamumpaka Samson, yashimiye Munyezamu wabafashije kubona amazi meza, akanagurira imyenda y’ishuri abanyeshuri barenga 500.

Ikibuga cya Basketball Munyezamu yubakiye ikigo yizeho

Yakomeje agira ati:  “Kugira ngo tubone amazi twashyiragaho umukozi uyatuvomera akaduca 500 Frw ku ijerekani imwe. Iyo twatumaga abana amazi mu rugo na bwo bazanaga amazi mabi. Ubu rero turamushimiye cyane kuko ubuzima bumeze neza aho tuboneye amazi.”

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yijeje Munyezamu Claude kuzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo yatanze.

Executif wa Kabarondo, Gatanazi Longin yashimye inkunga Munyezamu yatanze

Munyezamu Claude amaze imyaka 32 atuye mu gihugu cya Canada, akaba akora ibikorwa byo gutangu umusanzu mu Rwanda, by’ umwihariko mu gace yavukiyemo binyuze mu kigo yashinze yise Ejo Youth Dignity Foundation.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts